Image may be NSFW.
Clik here to view.
Bamwe mu baturage bivuriza ku Bitaro bya Kinihira mu Karere ka Rulindo, bavuga ko ibi bitaro byakemuye ibibazo byinshi bari bafite bijyanye n’ubuzima.
Bimwe muri byo ngo ni nko kuba abenshi barivurishaga imiti ya gihanga, abandi ntibivuze kubera imyunvire iri hasi, abagore batwite ugasanga babyara batipimishije, cyangwa se bakabyarira mu ngo nk’uko babidutangarije.
Nyinawumuntu Clemence utuye mu murenge wa Kinihira ibi bitaro biherereyemo ,avuga ko ibitaro bya Kinihira byababereye igisubizo.
Yagize ati” Biriya bitaro twahawe n’umukuru w’igihugu byatubereye igisubizo hafi y’abaturage twese,kuko mbere nk’umuntu yararwaraga ugasanga arembeye mu rugo kubera kutabona uko ajya ku kigo nderabuzima none ubu twe ibitaro biri ku muryango kandi binavura indwara hafi ya zose harimo n’izo ku kigo nderabuzima baba bananiwe.”
Akomeza avuga ko nko ku bagore batwite byo byabaye ibitangaza ,ngo kuko hari abo azi benshi wasanganga batipimishaga,abandi bakabyarira mu ngo, ndetse inda zikabahitana, cyangwa ngo bagakoresha imiti ya gakondo.ku bwe ngo akaba asanga ibi bitaro byarabafashije no kumenya kwita ku buzima bwabo cyane.
Nyuma yo kubona ibitaro, aba baturage babyegereye cyane cyane abatuye uyu murenge wa Kinihira bavuga ko babyishimiye cyane ,ngo kuko batagikora ingendo bajya ku bitaro bya Nemba cyangwa Rutongo bajyaga kwivurizamo bikabasaba gukora ingendo ndende nta n’intege ,cyangwa amafranga y’ingendo.
Dr Utumatwishima Abdallah, umuyobozi w’ibitaro bya Kinihira avuga ko ibi bitaro byafashije abaturage cyane n’ubwo ngo bagitangira bagiye bahura n’inzitizi z’uko batabyitabiriye neza,kubera imyunvire yari ikiri hasi.
Gusa avuga ko uko iminsi igenda ishira asanga barushaho kwitabira kwivuriza muri ibi bitaro ,ngo kuko bamenye ko birimo inyungu ku buzima bwabo.
Yagize ati”Tugitangitangira abaturage ntibazaga kwivuza ku mubare ushimishije,ariko uko iminsi igenda ishira ,mbona ko bamaze kwiyongera ku buryo bushimishije”
Ibi bitaro byatangiye gukora mu kwezi kwa 9 umwaka w’2012, ubu bikaba bitanga service zitandukanye ku baturage benshi babigana mu kubasha kubungabunga ubuzima bwabo.